Gicumbi: abaturage barishimira ko Radiyo Ishingiro ibahuza n abayobozi
Inzu Radiyo ishingiro ikoreramo
Nk’uko Radiyo ifasha abantu kumva amakuru atandukanye yo hirya no hino ku isi abaturage ba Gicumbi barishimira ko Radiyo Ishingiro ibahuza n’ubuyobozi bw’ako karere.
Niyonzima Appolinaire atuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Ubwo twaganiraga tariki 13/01/2012 yavuze ko iyo abatuye mu gace atuyemo bashaka gutanga ibitekerezo byabo begera Radiyo Ishingiro ikabafasha kubinyuzaho maze bikumvikanira mu karere kose.
Avuga ko iyo hari ibyo bashima ubuyobozi cyangwa babunenga cyangwa se hari ibiganiro bashaka gutambutsa babicisha kuri Radiyo Ishingiro iri mu karere kabo.
Abayobozi nabo bemera ko Radiyo Ishingiro igira aho ibahuriza n’abo bayobora kuko abayobozi bafata igihe cyo kuvuga ibikorwa bakorera abaturage bagatanga inyigisho ndetse n’ibiganiro binyuze muri Radiyo Ishingiro.
Umuyobozi w’akerere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mujawamariya Therese, avuga ko radiyo ifite uruhare runini mu kumenyekanisha ibikorwa by’akarere ndetse igatanga n’urubuga ku baturage bakisanzura batanga ibitekerezo bitandukanye.
Karinda Jean Piere, umunyamakuru kuri Radiyo Ishingiro, yatangaje ko iyo radiyo ifasha abayobozi muri gahunda nyinshi zikorwa n’uturere ndetse n’abaturage. Yagize ati “iyo habaye gahunda yo gufungura ibikorwa runaka cyangwa kumurikira abaturage ibibakorerwa biba bihita ako kanya kuri Radiyo Ishingiro. Abaturage bahabwa umurongo wo gutanga ibitekerezo bakoresheje terefone ariko bikumvikana kuri Radiyo”.
Ubwo buryo bworoshya imikoranire no gutinyuka kuvuga ikibazo umuntu afite iyo atagize ubutwari bwo gutera intambwe yo kujya kwegera umuyobozi ngo abimubaze bari kumwe.
Akarusho k’iyi Radiyo ni uko ifite abanyamakuru bazi kuvuga ururimi rw’urukiga ku buryo n’abatuye mu bice bavugamo urukiga babasha kumva ibiganiro byose bitangirwa kuri Radiyo Ishingiro.

Yankurije Alphonsine uyobra Radiyo Ishingiro
Umuyobozi w’iyi Radiyo, Yankurije Alphonsine, avuga ko nubwo iyi radiyo itaragira imbaraga nyinshi ngo yiyubake ibasha gukora neza. Igerageza gutanga amakuru yose yo mu karere ka Gicumbi no hirya no hino mu Rwanda uretse ko itabasha kugera hose kuko mu ntara y’Amajyepfo igarukira mu karere ka Muhanga gusa.


vraiment ni byiza gicumbi twarayiteguye iyo radio igihe kirekire, ariko birashyize birabaye, mwizina ry,abo twari duhuje kuyitegereza munyemerere nshimira abakoze ibishoboka byose ngo itangire gukora, GOD BLESS YOU.