Nyamasheke: Itangazamakuru rirasabwa umusanzu mu kwimakaza imiyoborere myiza

Inzego z’ibanze zo mu karere ka Nyamasheke zisanga hari uruhare runini itangazamakuru ryatanga mu guteza imbere imiyoborere myiza kuko ribasha kubwira abantu benshi bari ahantu hatandukanye kandi mu gihe kimwe.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze twaganiriye, bari ahaberaga amarushanwa yasozwaga ku miyoborere myiza, bavuze ko itangazamakuru rikwiye kurushaho gusobanurira abaturage gahunda za Leta, kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza, ndetse no kumenyekanisha ibikorwa by’intangarugero by’ahandi nk’uko Mushimiyimana Samuel, wari waherekeje abarushanwaga bo mu murenge wa Gihombo yabivuze.

Mushimiyimana yagize ati: “Itangazamakuru ribasha kutugerera aho tudashobora kugera. Mushobora nko kujya mu mudugudu runaka mukabona uko abandi bakemura ikibazo mukabitangaza n’abo mu zindi ntara bakumviraho.”

Yongeyeho ko itangazamakuru rikwiye kujya ritanga umusanzu mu kongerera ubumenyi abaturage buturutse hirya no hino bityo bakajya bigana n’ibyiza by’ahandi.

Ibi kandi abyemeranyaho na Uwiringiyimana Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarusange mu murenge wa Kirimbi. Nawe ngo asanga itangazamakuru rikwiye kujya rifasha abaturage kumenya ubwenge buturutse ahandi.

“itangazamakuru ryajya ridufasha mu kwegera abaturage. Mu byukuri baba bafite ibitekerezo harimo ibyo abaturage bamwe na bamwe bagiye bageraho abandi babyumva mu bitangazamakuru bakabyigiraho.”

Uwiringiyimana asanga aha itangazamakuru ryaba riri gutanga umusanzu waryo mu kwimakaza imiyoborere myiza, rihugura abaturage ndetse rinabafasha kwiteza imbere.


Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Featuring Recent Posts WordPress Widget development by YD