Rutsiro: Abasomyi b ibinyamakuru bya ORINFOR barinuba ko batabibonera igihe

Kimwe n’utundi turere two mu cyaro, abasomyi b’ibinyamakuru bya ORINFOR mu karere ka Rutsiro barasaba ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR, ko cyahindura uburyo kigeza ibinyamakuru byacyo kubabigura kuko bitabagereraho igihe.

Ibi babitangaje nyuma y’uko haba aka karere n’abandi basoma ibi binyamakuru, bamaze igihe kagorwa no kubona ibinyamakuru bya ORINFOR aribyo IMVAHO na LA NOUVELLE RELEVE.

Nkuko Niyonteze Jotham, ushinzwe kwakira abagana akarere abitangaza, ngo biragoranye kuva ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro, ukajya i Karongi ku ishami rya ORINFOR ugiye gufatayo ibinyamakuru kuko usanga bigoranye.

yagize ati”mu gihe imodoka y’akarere yagize ikibazo, dukodesha iva inaha ijya karongi, tuyikodesha amafaranga ibihumbi 95000, ibi rero biba ngombwa ko tujyayo rimwe mu cyumweru kandi noneho twumviseko imvaho isohoka buri munsi, ubwo rero urumvako usanga inkuru yarabaye impitagihe”.

usibye ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje iki kibazo, usanga na barwiyemezamirimo baba bashaka amatangazo yasohotse mu mvaho yaba atanga akazi n’ipiganwa nabo binubira ubu buryo bwo kugura imvaho bisaba kujya ku Kibuye, kuko ngo basanga igihe cyarabarenze.

Tuvugana na Claude ushinzwe marketing mu kigo cya ORINFOR yadutangarijeko, kuba iki kigo hari aho kitageza ibinyamakuru byacyo, biterwa ahanini nuko usanga hari uduce badakunda gusoma.Ibi ngo bituma ORINFOR ishaka ahantu igezaho ibinyamakuru byayo, kuburyo nayo itahahombera kuko usanga rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutwara ibi binyamakuru nawe abahenda, bityo ORINFOR nayo ikaba ivugako itapfa kujyana ikinyamakuru aho kitari bugurwe.

Yagize ati” twebwe tureba ahantu abantu bakunda gusoma kandi natwe hatworoheye kuhageza ibinyamakuru, kuko nka rwiyemezamirimo watsindiye iri soko nawe araduhenda kandi turamwishyura, ubwo rero ntago wajyana ikintu ahantu uziko nta basomyi bariyo”

yanatanze urugero rw’uko hari aho usanga akarere karafashe ifatabuguzi ry’imvaho imwe, bityo ugasanga gaherereye ahantu hatoroshye kuhageza iki kinyamakuru.

Kugirango iki kibazo gikemuke, akaba yasabyeko niba uturere tubishoboye twakumvikana n’imirenge, kuburyo abantu bakangukira gusoma, bitabaye ibyo iki kibazo cyakomeza kugaragara.

ubusanzwe ikigo cy’ Iposita aricyo cyatsindiye gukwirakwiza ibinyamakuru bya ORINFOR aho ifite amashami hose, ari naho abasomyi babyo babisangaga.


Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>