Rwanda : Abanyamakuru barasabwa kurwanya ubucuruzi bw’abantu buri kugaragara muri aka karere
Itangazamakuru rirasabwa gukora no gutangaza inkuru zijyanye n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyangwa se gukoresha abantu ku nyungu zawe bwite, « Human trafficking ».
Inama nkuru y’itangazamakuru ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’abinjira n’abasohoko, bivuga ko nubwo iki kibazo kidakomeye mu Rwanda ariko mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Uganda bimaze kuhaba cyane.
Akaba ari yo mpamvu abanyamakuru basabwa kwigisha umuryango kumenya iki kibazo no kukirinda.
Amayeri akunze gukoreshwa mu icuruzwa ry’abantu cyangwa gukoresha abantu mu nyungu zawe bwite, bikorwa mu buryo butandukanye « Human trafficking », ni ukubwira abantu ko bagiye kubashakira akazi keza mu bihugu by’amahanga.
Ababikora bifashisha kandi ikoranabuhanga rya interneti cyangwa telefone, aho bakoherereza ubutumwa bakubwira ko bagiye kugushakira imibereho mu bihugu bya kure bikize.
Uwabajyanye nawe ni ko aba afite abandi abashyikiriza bakamwishyura amafaranga, abo baguze bakabakoresha mu mirimo itandukanye y’urukozasoni cyangwa se ivunanye.
Abakunze kwibasirwa n’ubu bucuruzi ni abagore ndetse n’abana bato. Abagore n’abakobwa bakoreshwa uburaya cyangwa se akazi ko murugo. Abahungu bo bagakoreshwa imirimo ivunanye nk’iyo mu buhinzi cyangwa se mu nganda.
Ubucuruzi bw’abantu bukunze kugaragara ku mugabane wa Aziya. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, bikunze kugaragara mu bihugu bya Kenya na Uganda.
N’ubwo mu Rwanda iki kibazo kitavugwa cyane Emmanuel Mugisha, umuyobozi w’agateganyo w’inama nkuru y’itangazamakuru, avuga ko naho bigenda bigaragara mu bundi buryo.
Mu Rwanda ngo usanga hari ibigenda bigarahara, aho abantu bafatwa bashakaga kujyana abana cyangwa abakobwa kubagurisha, babeshye ko bari bagiye kubashakira akazi.
Kuri iki kibazo cyo gucuruza abantu ariko, haniyongeraho ikindi cyo kwinjira mu gihugu runaka ku buryo butemewe n’amategeko, rimwe na rimwe wakoresheje impapuro mpimbano. Iki kikaba gituma ahanini icuruzwa ry’abantu ryiyongera. Mu gukora inkuru zijyanye n’ibi bibazo ariko, abanyamakuru nabo basabwa kwitonda, bakirinda gukora inkuru zikomeretsa uwagizweho ingaruka n’icyo kibazo.
N’ubwo mu Rwanda nta tegeko ryihariye rikumira kandi rigahana ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, hifashishwa andi mategeko. Muri yo harimo nk’itegekonshinga ndetse n’andi masezerano mpuzamahanga akumira ubucuruzi bw’abantu. Akaba afite ingingo zivuga ko uhamwe n’icyo cyaha ashobora gukatirwa gufungwa imyaka makumyabiri y’igifungo kugeza no ku gifungo cya burundi.

Follow Us!