Rwanda : Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ku gicamunsi cya tariki 10/06/2012, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye yaba ibya leta n’ibyigenga kibanze ku masezerano y’ubufatanye buri hagati yayo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza impande zombi zashyizeho umukono. 

Rwanda |    Supt Elias Mwesigye umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo avugana n’itangazamakuru

Supt Elias Mwesigye umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo avugana n’itangazamakuru

Muri icyo kiganiro Supt Elias Mwesigye uyoboye polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo yavuze ko binyuze muri ubwo bufatanye tariki 11/06/2012 ubuyobozi bwa polisi y’igihugu bwateguye mu murenge wa Busoro muri aka karere kuzahakorera ibikorwa bishimangira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Nk’uko Supt Mwesigye yakomeje abivuga kuri iyo tariki yavuzwe haruguru mu murenge wa Busoro polisi y’igihugu izahemba Club zitwaye neza mu kurwanya ibiyobyabwenge babahe amagare n’imashini zidoda imyenda yo kwambara.

 

Hejuru y’ibyo bihembo bazatanga inzitiramibu banishyurire abatishoboye ubwisungane mu kwivuza nk’uko Supt Mwesige yakomeje abisobanura muri icyo kiganiro polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yagiranye n’abanyamakuru.

 

Yakomeje agira ati: “Politiki ya leta igamije imibereho myiza y’abaturage nicyo gituma polisi nayo idahejwe muri iyo gahunda”

 

Yatangaje ko kuri uwo munsi polisi y’igihugu izatanga ubutumwa butandukanye ku baturage bose bazitabira icyo gikorwa yise ko kizaba kidasanzwe mu mateka ya polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza.

 

Murenzi Abdallah. Umuyobozi w’akarere kaNyanza naweyitabiriye icyo kiganiro agira inyunganizi atanga zishimira ibyiza bimaze kugerwaho binyuze mu bufatanye buri hagati ya polisi n’ubuyobozi bw’aka karere.

 

Yakomeje avuga ko abaturage basigaye bafata polisi y’igihugu nk’umufatanyabikorwa wabo mu iterambere mu gihe mbere ya jenoside batinyaga no kuyiyegereza bibwira ko ibata muri yombi nta mpamvu ikabajyana mu buroko.

 

Abanyamakuru babajije impamvu ibyo bikorwa bya polisi bizakorerwa mu murenge wa Busoro ku rwego rw’akarere kandi hari n’indi mirenge ikeneye ubwo bufasha maze Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abasubiza ko ibyo byatewe n’uko ari mu gace k’amayaga kagiye kabamo ibibazo bitandukanye birebana n’izuba ryinshi.

 

Ati: “Ibyo nibyo byatumye akarere ka Nyanza gahitamo ko ibikorwa bya polisi y’igihugu bikorerwa mu murenge wa Busoro”.

 

Ku gicamunsi cya tariki 11/06/2012 habaza umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru uzahuza polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’akarere aho Murenzi Abdallah umuyobozi w’ako karere yasezeranyije abaturage kuzatsinda polisi bidasubirwaho.

 

Muri uwo mukino abakozi b’akarere ka Nyanza na polisi y’igihugu ikorera muri aka karere nibo bazakina ubwabo batitabaje amakipe bombi bafite yaba Nyanza FC cyangwa police FC dore izo mpande zombi zifite amakipe y’umupira w’amaguru.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Featuring Recent Posts WordPress Widget development by YD