Rwanda | Ngoma:Islam Yahaye Radio izuba igitabo cya Coran yanditse mu Kinyarwanda

Islam Yahaye Radio

Nyuma yuko mufuti w’ u Rwanda  ahaye  Nyakubahwa Perezida wa Republika y’ u Rwanda Paul Kagame coran yanditse mu kinyarwanda, ubuyobozi bwa Islamu mu karere ka Ngoma burahamya ko Radiyo Izuba ibaye iyakabiri muguhabwa iki gitabo gitagatifu kiri mu Kinyarwanda.

Umuhango wo gushyikiriza iki gitabo cyari giherekejwe n’ ibindi bitabo bya Islam 14, wabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga,2012 ku cyicaro cya Radio Izuba ivugira mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo.
Uhagarariye Islam mu karere ka Ngoma Hakizimana Abdoulkalim  mu ijambo rye yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gushimira Radiyo izuba umubano mwiza bafitanye n’ idini ya Islam ikorera mu karere ka Ngoma.

Umuyobozi wa Radio Izuba Bwana Eric Kayihura mu kwakira iyi Coran yatangarije aba Islam ko ari ikimenyetso kitazibagirana kuko ngo hagiye gushyirwaho isomero (Bibliotheque) ya Radio Izuba kugira ngo ibi bitabo bitari bike hamwe n’ibindi byari bisanzwe bibashe gutanga ubutumwa bubikubiyemo ku bazabisoma bityo biborohere mu kumenya  byimazeyo idini ya Islam ndetse n’ubundi bumenyi butandukanye.

Yagize ati” Impano y’ ibi bitabo inyibukije ko tutagira isomero ariko kubera iyi mpano tugiye gushyiraho isomero rya radio Izuba.”

Igitabo cya Coran gifatwa nk’ igitabo gitagatifu kubayisilamu kikaba kitaramara amezi arenga ane gishyizwe mu rurimi rw’ ikinyarwanda.

ubundi bikaba byari bimenyerewe ko iboneka mu ndimi z’ amahanga zirimo icyarabu.Iki gitabo ngo cyashyizwe mu kinyarwanda hagamijwe kurushaho kwegereza abantu ubutumwa bwiza kuko byagaragaraga nk’ imbogamizi kubatazi icyarabu bashakaga gusoma iki gitabo gitagatifu.

Idini ya Islam itanga ibiganiro kuri radio izuba ikaba ari naho  umubano waturutse wo kugeza aho Islam ihaye Coran nk’ ikimenyetso cy’ urwibutso rw’ umubano mwiza bafitanye.

 

 

 

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Featuring Recent Posts WordPress Widget development by YD