Rwanda | Muhanga : Abanyamakuru bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Nyarusange mu gikorwa cy’umuganda

Rwanda | Muhanga  AbanyamakuruMu muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 29/9/2012, abanyamakuru basaga 30 bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru baharanira uburenganzira bwa Muntu (URUVUGIRO Network), bifatanyije mu gikorwa cy’umuganda, n’abatuye akagari ka Musongati  ho mu murenge wa Nyarusange

Mu murima wa hegitari eshatu uteganyirijwe guterwamo insina za kijyambere, abanyamakuru, abayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano, bafatanyije n’abaturage gusibura imirwanyasuri kugirango mu gihe imvura izaba yabaye nyinshi itazatwara ubutaka.

Abatuye akagari ka Musongati batangaza ko bishimiye gufatanya umuganda n’abanyamakuru, kuko abenshi basanzwe babumva ku maradiyo ariko bakaba batari babazi. Ngo babona icyo gitekerezo cyo kuza kufatanya nabo mu bikorwa rusange, ari ingirakamaro.

Abenshi mu banyamakuru bitabiriye umuganda basanzwe bakorera mu mujyi wa Kigali, bakaba bajya mu byaro rimwe na rimwe kandi nabwo bajyanywe n’akazi. Batangaza ko bishimiye bazindukiye kwifatanya n’abaturage  muri iki gikorwa cy’inyungu rusange, kuko ubusanzwe byabaga ngombwa ko bakorera mu mirenge batuye cyangwa bakaba bari mu kazi.

Abo banyamakuru bafatanyije n’umuryango wo kurwanya ubucakara ku isi (IOM), bari bazaniye abaturage ubutumwa bujyanye no kwirinda ubucuruzi bw’abantu, babibutsa ko nta muntu ugomba kubashuka ngo abajyane mu mahanga cyangwa ubimurire ahandi ababeshya ko ariho bazagira imibereho myiza.

Babasobanuriye ko umuntu ushaka kugurisha undi ashobora kumusezeranya kuzabaho neza, kubona amafaranga, akazi, umufasha n’ibindi. Akakwereka ko agukunze kandi afite inyungu mu byo agiye kugukoresha.

Bisabye abaturage kujya batanga amakuru ku bikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa Muntu, harimo gukoresha abana imirimo ivunanye n’ajyanye n’abakora ubucuruzi bw’abantu; bakifashisha inzego z’ibanze kuko ibibazo nk’ibyo byahagurukiwe n’inzego zose.

Mu kiganiro bagiranye n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, aba baturage basabwe kugira uruhare mu kwizungira umutekano barara irondo, birinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, basabwa no gutanga amakuru kuhaba hakiri ibisasu.

Intumwa ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwamahoro Bonaventure, yasabye abitabiriye umuganda kwita ku basheshe akanguhe kuko ari ubukungu bw’igihugu , mu rwego rwo kubahiriza agaciro ka Muntu

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Featuring Recent Posts WordPress Widget development by YD