Ngororero: Abaturage bishimiye gusurwa na Radiyo Rwanda

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ngororero baratangaza ko bishimiye ukuza kwa Radiyo Rwanda mu karere kabo aho ibasura no mu mirenge batuyemo maze bakagirana ibiganiro bakanatanga amakuru.

Abaturage bishimiye gusurwa na Radiyo Rwanda

Ibi barabitangaza aho kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 26 Ukwakira 2012, Radiyo Rwanda yimuriye studio zayo mu turere twa Musanze, Nyabihu ndetse na Ngororero.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo bavuga ko bashimishijwe nuko buri munsi radiyo Rwanda itambutsa ibiganiro byerekeranye n’akarere maze bakahamenyera amakuru batari basanzwe bafite. Abenshi kandi ngo bemera ibintu bivuzwe binyuze kuri radiyo kurusha uko bemera ibivugiwe mu Manama.

Abaturage bishimiye gusurwa na Radiyo Rwanda2

Ndagijimana Gaston utuye mu murenge wa Muhororo avuga ko uretse amakuru anyuranye arebana n’akarere babasha kumenya, ngo yanashimishijwe no kwibonera imbonankubone abanyamakuru ubundi yumvaga ku majwi gusa. Uku kumenya abanyamakuru ngo bikaba bihuruza abantu benshi iyo radiyo yabasuye iwabo mu murenge.

Nshimyumuremyi Jean Pierre, umukozi ushinzwe guhuza abaturage n’ubuyobozi ndetse n’ibirebena n’itangazamakuru mu karere ka Ngororero yadutangarije ko ari amahirwe abatuye akarere n’abagakorera mo babonye yo kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse bikaba n’umwanya wisanzuye ku bayobozi wo kugeza kubaturge babo n’abanyarwanda muri rusange ibyo bakora n’ibyo bateganya.

Hari n’abaturage bavuga ko bagize amahirwe yo kubona uko bavuga ibibazo byabo bavuga ko bimaze igihe bidakemurwa, nk’abatuye mu murenge wa Kavumu bavuga ko bambuwe na Leta amasambu yabo hakaba hashize imyaka itari mike. Gusa banasaba ko ubuyobozi bwaboneraho gukurikirana ibyo bibazo, akaba aribwo bazabona icyo gusurwa na Radiyo y’igihugu byabamariye.

Asanga abantu bose bari bakwiye kuboneraho gutora akamenyero ko gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha mu miyoborere, mwiterambere no mu mibereho myiza y’abaturage.

   

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Featuring Recent Posts WordPress Widget development by YD