Rwanda | Ngoma: Hateguwe imikino y’ ubumwe n’ ubwiyunge
Mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ ubwiyunge mu bakunzi ba Radio izuba n’ abanyarwanda muri rusange, Radiyo izuba ivugira mu ntara y’ iburasirazuba yateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru.
Aya marushanwa yitabiriwe n’imboni za radiyo izuba (abaturage batanga amakuru aba yabaye hirya no hino iwabo mu mirenge ), ndetse n’abakunzi b’iyi Radiyo y’ abaturage ivugira mu karere ka Ngoma ho muntara y’ iburasirazuba.
Nkuko bitangazwa n’ ubuyobozi bwa radiyo izuba ngo iyi mikino igamije mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ikaba kandi yarateguwe hamwe n’inshuti za Radio Izuba .
Iyi mikino igeze ubu ku mikino ya kimwe cya kabili cy’ irangiza, yari yitabiriwe namakipe 16 yiganjemo ayo mu turere twa Gatsibo,Kayonza, Rwamagana, Kirehe, Ngoma na Gicumbi ho mu ntara y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa 28-10-2012 nibwo habaye iyi mikino, imikino ya kimwe cya kabiri yahuje amakipe ya :
Jya kumurimo y’i Murambi mu karere ka Gatsibo 1 – 2 Abanyamurava Rujambara yo mu karere ka Ngoma bakiniye kuri ETO Kibungo, andi makipe yakinnye ni ,
Inshuti za Radio Izuba FC Kiramuruzi 2 -1 inyenyeri nyarubuye bakiniye kukibugacya Paroise Kibugo.
Umukino wa Nyuma w’ iki gikombe uzaba kuri uyu wa 17/10/2012 uhuze ikipe ya Jyakumurimo y’i murambi mu karere ka gatsibo vs inyenyeri nyarubuye bazakinira kukibuga cya paroise kibugo saa tatu za mugitondo bahatanira umwanya wa gatatu
kigikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge ikipe izacyegukana izashyikirizwa igikombe ndetse nikipe ya kabiri niya gatatu zikaba nazo zizagenerwa ibihembo ndetse n’umukinnyi witwaye neza agatsinda ibitego byinshi akaza hembwa. Umuyobozi wa Radio Izuba Bwana Eric Kayihura atangaza ko ayamarushanwa azajya aba burimwaka ku bufatanye na Radio Izuba n’abaturage.

Follow Us!