Ikigo vision Jeunesse Nouvel kigiye gutangiza radio y’urubyirukoizajya urufasha mu nzira y’iterambere hamwe no kugira imyitwariremyiza.
Radio yatewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga PNUD ufatanyije na
Minisitere y’ubyiruko. Nkuko bitangazwa na Dusabimana Emmanuel uyobora
Vision Jeunesse Nouvel ngo iyo radio izibanda kubiganiro by’urubyiruko
kandi itangire yumvikana mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero
n’agace ka Rutsiro.
Dusabimana avuga ko radio izatuma urubyiruko rushobora kwisanzura
rugaragaza ubushobozi rufite mu kwiteza imbere ndetse rushobore
kongererwa ubumenyi binyuze mu biganiro bizajya bitambuka.
Kuba iyi radio ije gukorera mu karere ka Rubavu kandi hasanzwe indi
radio y’abaturage Dusabimana avuga ko radio y’abaturage iba ifite
ibiganiro byinshi ariko radio jeunesse nouvel izibanda kubiganiro
bihindura imibereho n’imyitwarire y’urubyiruko.
Nubwo Dusabimana yirinze kuvuga umunsi izatangirira avuga ko radio
yamaze gutegurwa ndetse hashyirwa n’abazayiyobora kimwe n’amafaranga
yo kuyikoresha kuko habonetse miliyoni 119 zizajyana n’umushinga wa
Radio Jeunesse Nouvel.

Follow Us!