Ngoma: Abakorana na Radiyo y’abaturage FADECO basuye Radiyo izuba
Abatanzaniya 32 baturutse mugihugu cya Tanzaniya kuri Radio y’ abaturage FADECO iri I Karagwe,bari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Aba batanzaniya basuye Radiyo y’ abaturage ivugira muntara y’ Iburasirazuba”Radiyo Izuba” bisanzwe bihuriye mu ihuriro ry’amaradiyo y’ abaturage mu karere ka Afrika y’ Iburasirazuba.
Joseph SEKUKE, Umuyobozi wa Radio FADECO ifitanye umubano na Radio Izuba yatangaje Radiyo izuba ko uru ruzinduko rugamije kwigira ku Rwanda ibikorwa bigerwaho n’abaturage babikesha ibiganiro n’amakuru by’ amaradiyo y’ abaturage.
Iri tsinda ryasuye ibikorwa bitandukanye maze bishima uburyo leta y’ u Rwanda ifasha abaturage muri gahunda zo kwivuza ibakangurira kujya mu bwisungane mu kwivuza.
Iri tsinda kandi ryanashimye uburyo service mu gutwara abantu zikorwa nta kubyiganira mu modoka kuko haba hari umubare utagomba kurenga uhwanye n’ibyicaro.

Follow Us!