Radio Izuba yahaye Noheri abana ibaha urubuga bavuga kuri Radio

m_Radio Izuba yahaye Noheri abana ibaha urubuga bavuga kuri Radio

ku munsi wa Noheri uyu mwaka wa 2013, abana bahawe umwanya mu kiganiro cyitwa  itetero maze basuhuza inshuti nabana bagenzi babo bigana.

Ubusanzwe Noheri abenshi bayifata nk’umunsi w’abana, bakabaha impano zitandukanye mu rwego rwo kubashimisha.

Ku munsi wa  Noheli  tariki 25/12/2013 Radio izuba nayo yabahaye umwanya munini kuruta uwari usanzwe ubagenerwa ,maze basuhuza abana bagenzi babo n’ababyeyi binyuraho ako kanya “Live”.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Radio Izuba Ivugira muntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma,aba bana ngo bahawe umwanya munini uhagije barisanzura maze basuhuza inshuti zabo, ababyeyi, abavandimwe babo ndetse na bagenzi babo bigana mu mashuri.

Abana nabo bashimishijwe cyane nuko bahawe uyu mwanya kuri noheri maze bakavugira kuri radio.

Ubusanzwe abana bajya bahabwa umwanya ku cyumweru maze bagasuhuza kuri radio izuba, mu kiganiro kingana n’isaha imwe.

Nkuko bisanzwe ngo Radio Izuba buri mwaka  igenera abana utuntu dutandukanye  tubafasha kwishima no kurushaho kwisanga kuri Radio Izuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>