Abanyamakuru barasabwa kudapfobya umugore aho ava akagera

Abanyamakuru barasabwa kudapfobya umugore aho ava akagera

Abanyamakuru baragaragaza ko hari bamwe muri bagenzi babo bapfobywa ku kazi ndetse n’ahandi mu buzima busanzwe, bagasaba ko aho biba byacika kuko bibangamira iterambere ry’umugore.

 Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa yamanze iminsi ibiri abera mu karere ka Muhanga ahuje abanyamakuru batandukanye, hamwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda.

Kuba hari amwe mu mateka yarangaga abanyarwanda bo hambere aho umugore atahabwaga amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye, ngo byabaye umuzi kugeza na magingo aya, nubwo leta y’u Rwanda igenda ishyiraho uburyo bwo guha urubuga umugore, ariko usanga hamwe na hamwe abagore bakitinya, ibi bikiyongeraho imyumvire ya bamwe mu bantu batandukanye bagitekereza ko umugore adashoboye.

Ibyo biri muibyagaragajwe na bamwe mu banyamakuru bitabiriye, amahugurwa bateguriwe n’inama nkuru y’itangazamakuru bagamije kureba uko  ibitangazamakuru byakwimakaza ubwuzuzanye, no guha amahirwe angana abagore n’abagabo bahereye mu bitangazamakuru byabo.

Umwe mu banyamakuru w’umugore avuga ko ikibazo kikiri mu Rwanda ku bagore, ari uko bacecekeshwa aho kugirango bashyigikirwe. Ati: “nk’ibi bintu bya tweeter na facebook umugore uzi ko atanga igitekerezo cye hakaza abandi bagabo Magana atanu bo kumuvuguruza, utuntu nk’utwo nitwo dutuma abagore barushaho kwitinya”.

Kuri ibi, urwego rushinzwe gukurikirana iby’uburinganire n’ubwuzuzanye, hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda rusanga byaragiye bibiba imbuto itari nziza bituma bigera no murwego rw’uburezi aho umukobwa atemererwaga kwiga amashami amwe n’amwe nk’uko bisobanurwa na Mugiraneza umukozi  muri uru rwego.

Avuga ko hari amashami abagore batajyagamo mu mashuri yisumbuye kuburyo ngo byagiye binagira ingaruka mbi mu kwiga za kaminuza kuko naho byatumwe amenshi mu mashami muri kaminuza yiharirwa n’abagabo abagore bakajya mur make , ibi ngo ntibigarukira gusa mu mashuri kuko no mu mirimo bihagira ingaruka mbi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana avuga ko imyumvire nk’iyi aho ikiri mu Rwanda, abantu bagakwiye kuyirenga abagore bagatinyuka kandi n’abagabo bakamenya ko iyo habayeho guhuza imbaraga, hagati y’abagore n’abagabo aribyo bitanga umusaruro.

Ati: “ikipe irimo abagore n’abagabo mu kazi ni nziza cyane kuko iyo umwe ataye morale undi aramuzamura, ugiye gushaka abakozi jya wita kuri icyo kintu urebe niba ikipe yawe yuzuye”

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri aya mahugurwa ni uko abanyamakuru bajya batara amakuru ariko bakibuka amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ikindi bakirinda gutangaza inkuru zisa n’izigaragaza intege nke z’abagore, aha hakaniyongeraho ko abayobozi b’ibitangazamakuru bagomba guha abagore ikizere kinga n’icyo baha abagabo. Iyi akaba ari gahunda inama nkuru y’itangazamakuru yihaye mu myaka itanu bityo nabo bakabiha abanyarwanda babisobanukiwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>