Huye: Radiyo Icyizere ntikiri ikibazo ku banyesoko, ahubwo igisubizo

Radiyo Icyizere ntikiri ikibazo ku banyesoko, ahubwo igisubizo

Nyuma y’igihe cy’umwaka Radiyo Icyizere ikorera mu isoko ryo mu mujyi wa Butare (Huye City Complex), abakorera muri iri soko ntibakinubira ko ibasakuriza nk’uko byari bimeze itangira. Ahubwo bishimira ko ituma babasha kurangisha ibyo babuze, yemwe ikanaranga aho bakorera.

Ubwo Radiyo Icyizere yatangiraga gukora, icyo gihe hari mu mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka w’2012, bamwe mu bacururiza muri Huye City Complex  twaganiriye bavugaga ko batishimira ko ibasakuriza, kandi ko ituma bumva ibyo badashaka.

Hari n’abinubiraga ko batakibasha kuvugana n’abantu kuri terefone bari mu isoko kubera urusaku rwayo.

Rugira Jean Pierre ucururiza muri iri soko, mu kiganiro twagiranye ku itariki ya 8/1/2013 ati “iyo hari icyo wabuze cyangwa hari umuntu wabuze, wifashisha radiyo icyizere kandi bigacamo. Tunayumviraho umuziki nuko akazi kagakomeza kugenda neza.”

Bagambiki Aloys na we ati “itangira numvaga insakuriza, ariko nageze aho numva ni byiza kubera ibintu byinshi igenda itugezaho tutari tuzi.”

Cyamatare Laurent, umunyamakuru kuri iyi radiyo uzwi ku izina rya MC Bolingo ati “tugitangira wabonaga abantu batabyumva, bibaza icyo radiyo ikora mu isoko, ariko ubu bigenda bihinduka. Uretse amatangazo yo kurangisha no kuranga ibyangombwa, abacuruzi n’amabanki tubakorera amatangazo amenyesha ibikorwa byabo. Hari icyizere ko iyi radiyo yacu izatera imbere birenze iby’ubu.”

MC Bolingo na none ati “n’inzego z’ubuyobozi zituzanira amatangazo agenewe abaturage. Amatangazo y’ibiterane, byaba ibizabera mu Murenge wa Ngoma dukoreramo cyangwa uwa Mbazi cyangwa no muri Gisagara, usanga na yo atari makeya. Urebye Radiyo Icyizere isa n’iyasimbuye sono mobile (amatangazo yajyaga atangwa hifashishijwe imodoka inyura mu bice bitandukanye by’umugi ndlr).”

Kuri iki gihe ho ngo iranakenewe cyane kuko hari igice cyo mu mugi wa Butare cyacururizwagamo none kikaba kiri gufungwa kugira ngo hazubakwe inzu nshyashya za etaje. Abacururizaga muri iki gice rero, bari kwifashisha iyi radiyo kugira ngo barangire abakiriya babo aho basigaye bakorera.

Radiyo Icyizere itangira yakoreraga mu isoko Huye City complex, iri rikaba ryarubatswe n’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Butare biyise Ingenzi. Kuri ubu ibyo itangaza byumvikanira no mu isoko riherereye hepfo gato y’iringiri ryubatswe n’Abisunganye ba Huye.

Kubera indangururamajwi zifashishwa n’iyi radiyo, amatangazo yayo agera no mu nkengero z’aya masoko: abatuye ahitwa i Ngoma, ndetse no mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Butare nko ku itaba, kuri Radiyo Salus, …  ngo bayumva 5 kuri 5.

Radiyo Icyizere yatangiye gusaba ko yazakorera no muri gare ya Huye, ubwo izaba yafunguye imiryango.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>