KARONGI : Abareba TVR kuri dekoderi (décodeur) ngo ntabwo bareba neza nk’abatazifite

Iyi televizeri iri kuri dekoderi ariko yabuze umurongo (no signal)

Iyi televizeri iri kuri dekoderi ariko yabuze umurongo (no signal)

 

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo RBA ive muri système analogue ijye muri digital, abareba televiziyo bifashishije dekoderi baravuga ko batabasha kureba televiziyo neza ariko abagikoresha analogue bo ngo barareba nk’uko bisanzwe n’ubwo amashusho aba adakeye cyane.

Nk’uko bimaze iminsi byumvikana ku maradiyo atandukanye avugira mu Rwanda, nyuma y’itariki 31 Mutarama 2014, abantu bazaba bataragura dekoderi za televiziyo ngo ntibabazasha kongera kwakira amashusho n’amajwi bisakazwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Uyu arimo kurwana n’anteni ashakisha umurongo (signal)

Uyu arimo kurwana n’anteni ashakisha umurongo (signal)

 

Ikibazo ariko n’uko mu mujyi wa Karongi usanga abamaze kugura izo dekoderi basa nk’aho ntacyo barusha abatazifite, kuko buri munsi baba binubira ko zitakira amashusho neza, rimwe na rimwe zikanazima burundu.

 

Hano bazimije dekoderi bashyiraho umugozi usanzwe (analogue)

Hano bazimije dekoderi bashyiraho umugozi usanzwe (analogue)

 

Urugero nko muri alimantasiyo ebyiri zegeranye : Future Super Market na Alpha Super Market hombi bafite dekoderi ariko muri Future barayicomokoye bisubirira ku buryo busanzwe ku ko ngo nta mashusho babasha kwakira.

Muri Alpha, ho kubera ko nta mugozi usanzwe wo gushyira kuri televizeri yabo ngo barebe analogue, inshuro nyinshi usanga barimo kurwana na anteni ya dekoderi bashakisha ko babona icyerekezo cyibaha amashusho meza, ariko bikanga.

Kuri uyu wa gatandatu kuri radio na tv by’u Rwanda hatambutse ikiganiro bari batumiyemo amasosiyete yose yemewe azajya agurisha decodeurs zirimo imirongo itandatu y’ubuntu itangwa na RBA, abantu bo hirya no hino babaza ibibazo. Umwe mu bahamagaye ni uwo mu karere ka Gatsibo nawe ufite ikibazo kimwe n’abantu ba Karongi.

Ikibazo cyo kubura umurongo (signal) w’amashusho n’amajwi ya televiziyo, abanya Karongi bavuga ko gikunze kubaho cyane mu bihe by’imvura n’umuyaga mwinshi, n’ubwo ngo hari n’igihe bawubura mu bihe bisanzwe.

Amasosiyete yemewe acuruza decodeurs zirimo imirongo ya RBA y’ubuntu ni Start Times, Tele 10, Solim na TransAfrica yose afite ibyicaro mu  mujyi wa Kigali. Start Times yo ifite n’abayihagarariye mu turere twose.

GASANA Marcellin

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>