Ngororero: Abafite umuriro w’amashanyarazi bishimiye uburyo bwa Digital bugiye gukoreshwa

Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA gitangarije ko kuva kuri uyu wa 31 Mutarama 2013, hazatangira gahunda yo guhagarika amashusho yakoreshaga uburyo bwa analogue hagatangira ubwa Digital, abafite amashanyarazi bo mu mujyi wa Ngororero bishimiye iyo gahunda.

Abafite umuriro w’amashanyarazi bishimiye uburyo bwa Digital bugiye gukoreshwa

Abashaka kureba tereviziyo bifashishaga ibyuma n’ibiti bikabakaba ibicu

Tubasura mungo zabo kuri uyu wa 29 Mutarama 2013, abo twaganiriye bose bemeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ubu buryo bashobora kuba bagiye kubyungukira mo kuko ubusanzwe batabonaga neza tereviziyo y’u Rwanda.

Ubusanzwe muri aka karere, byumwihariko mu mujyi wa ngororero, kubona amashusho byabonaga umugabo bigasiba undi, kuko abenshi mubatunze ibikoresho byifashishwa mu kureba tereviziyo bavuga ko batabona amashusho ahubwo bagahita mo kureba amafirimi n’indirimbo.

Usanga ababa n’abakuru bagiye kureba tereviziyo aho zigaragara

Usanga ababa n’abakuru bagiye kureba tereviziyo aho zigaragara

Eric Nsengimana, umwe mubafite ibikoresho ubundi byafasha mu kureba tereviziyo ariko akaba atayireba, avuga ko abimaranye imyaka 2 ariko atarareba televiziyo n’inshuro nimwe kuko atari asobanukiwe icyo yakora ngo azibone harimo no gukoresha utwuma twa decodeur.

Mu mujyi wa ngororero, bake babashaga kubona televiziyo y’u Rwanda hakoreshejwe uburyo busanzwe usanga baramanitse za antene (Antaine) ku biti cyangwa ibyuma birebire cyane hejuru y’amazu kuburyo nabyo wasangaga bibangamye cyane cyane mu gihe cy’umuyaga mwinshi.

Bafite amatsiko menshi

Nubwo bavuga ko bishimiye uburyo bwa digital, ndetse bakavuga ko bakeneye uwabegereza za decodeurs kuko biteguye kuzigura, baranashidikanya ku bwiza bw’amashusho bazabona mu karere kabo igihe bizaba byabagezeho.

 

Bategerezanyije amatsiko kuzareba amashusho asa neza

Bategerezanyije amatsiko kuzareba amashusho asa neza

Imwe mu mpamvu zuku kutemera neza, ni igihe kirekire cyashize kugira ngo muri aka karere babone tereviziyo, kuburyo nta myaka 4 irashira abantu batangiye kuyibona nabwo kuburyo budashimishije.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati “hari ikinyamakuru kigeze kwandika ngo nta antaine ya teviziyo nimwe igaragara mu karere ka Ngororero, bivuga ko nta muntu numwe urebe tereviziyo”. Akomeza avuga ati “ibyo bimaze imyaka irenge 4 kandi ibyo bavugaga byari ukuri’.

Ubu rero, uwo muturage aribaza niba mu karere atuye, ahageze amashanyarazi buri rugo rugiye kureba tereviziyo nkuko bimeze mu yindi mijyi y’uturere.

Nibiramuka bikunze amashusho akagaragara neza, ngo bizanagabanya umubare w’abantu bataga ingo zabo bakajya kureba amafirimi na tereviziyo ahandi kubayibonaga, kuko usanga ari umuco warenze abana ukagera no mu bakuru.

Gusa, akarere ka Ngororero nubwo kadasanzwe kabona neza amashusho ya tereviziyo y’u Rwanda, nti kari ku rutonde rw’uturere 10 RURA yatangaje ko iyi gahunda igiye gutangirizwa mo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>