Bigogwe: Hari abavuga ko bamaze igihe kigera hafi ku byumweru bibiri batumva Radiyo iyo ariyo yose ariko no ntibazi impamvu

Bamwe mu batuye mu murenge wa Bigogwe, bavuga ko bamaze igihe kigera hafi ku byumweru bibiri batumva Radiyo iyo ariyo yose.

Nkurunziza Desire,umwe mu badutangarije ko batakibasha kumva Radiyo ariko ko batazi impamvu kandi mbere barayumvaga

Nkurunziza Desire,umwe mu badutangarije ko batakibasha kumva Radiyo ariko ko batazi impamvu kandi mbere barayumvaga

Nk’uko Nkurunziza Desire, umwe mu batuye mu murenge wa Bigogwe yabidutangarije kuri uyu wa 3 Gashyantare 2014, ngo bamaze igihe kinini batabasha kumenya amakuru kuko batabasha kumva Radiyo iyo ariyo yose.

Gusa avuga ko akeka ko wenda haba hari ikibazo bataramenya kugeza ubu,kuko mbere bumvaga Radio Rwanda gusa,ariko ubu ngo nayo ikaba itacyumvikana. Ibi kandi bikaba bigarukwaho na Kamarere Danny nawe utuye mu murenge wa Bigogwe.

Nk’icyifuzo,aba baturage batanga, ngo ni uko hagira icyakorwa hakarebwa ikibazo cyaba gihari kikaba cyacyemurwa, bityo nabo bakaba  babasha kuba bakumva radiyo Rwanda ubusanzwe bafataga cyangwa n’izindi zitandukanye. Kugira ngo babashe kumenya amakuru yose aba agezweho n’izindi gahunda zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>