Rutsiro : Zimwe mu nyakiramashusho zaguzwe mu mihigo y’akarere ntizitanga umusaruro zari zitezweho

Untitled

Inyakiramashusho (téléviseurs) zisaga ijana zaguzwe mu rwego rwo kwesa imihigo y’akarere ka Rutsiro y’umwaka ushize wa 2012/2013 ntabwo zose ziri gutanga umusaruro zari zitegerejweho wo kujijura abaturage no kubafasha kumenya ibibera hirya no hino bitewe n’uko hamwe na hamwe nta muriro w’amashanyarazi uhaboneka, abandi bawufite ntibagire umwete wo kuzicana no gushishikariza abaturage kuza kuzireba.

Mu mihigo y’umwaka wa 2012/2013 akarere ka Rutsiro kari kahize gushyira inyakiramashusho nibura 100 hirya no hino mu midugudu, zikaba zaragombaga kugurwa n’ibigo bitandukanye bikorana n’akarere birimo amashuri, ibigo nderabuzima, imirenge n’akarere ubwako. 

Bimenyimana Fidele, umukozi w’akarere ka Rutsiro akaba ari na we wari ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo muhigo wo gukangurira inzego n’ibigo bitandukanye kugura inyakiramashusho avuga ko umuhigo bawugezeho ndetse bakarenza intego bari bihaye.

Ati “mu by’ukuri uwo muhigo twarawesheje kuko twari twahize kugura amateleviziyo ijana, none twaguze 102.”

Untitled1

Imirenge yagize uruhare runini mu kwesa uyu muhigo kuko buri murenge wagiye wiyemeza umubare w’izo ugomba kugura ukurikije ibigo biwurimo bifite ubushobozi bwo kuzigura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nirere Nkulikiyinka Etienne, avuga ko muri iyo mihigo, mu murenge wa Ruhango baguze inyakiramashusho icumi, zigenda zishyirwa ahantu hahurira abantu benshi nko ku biro by’umurenge, ku kigo cy’urubyiruko, ku bigo by’amashuri no ku bigo nderabuzima.

Icyakora muri izo nyakiramashusho icumi zaguzwe mu murenge wa Ruhango, esheshatu zonyine ni zo zibyazwa umusaruro zari zitezweho. Ikibazo kiri ku nyakiramashusho enye zaguzwe n’ibigo by’amashuri bitagira umuriro w’amashanyarazi. Mu mihigo y’umurenge y’uyu mwaka wa 2013/2014 ibyo bigo biteganya kugura moteri kugira ngo izo nyakiramashusho na zo zibashe gukora.

Umurenge wa Nyabirasi ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rutsiro itarageramo umuriro w’amashanyarazi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Mudahemuka Christophe, avuga ko uwo murenge na wo waguze inyakiramashusho nk’uko byari mu mihigo zishyirwa ahantu hatandukanye haba ku biro by’umurenge, ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi, no ku bigo by’amashuri, ariko ntizagera ku ntego yari igamijwe.

Mudahemuka ati “kubera ikibazo cy’umuriro udahari zisa n’aho zidakoreshwa, dutegereje ko umuriro uboneka kuko bari batwijeje ko muri uyu mwaka dushobora kubona umuriro hakoreshejwe amafaranga yakusanyijwe mu kigega Agaciro Development Fund.”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko izo nyakiramashusho zidakoreshwa bitewe no kutagira umuriro, n’ubundi baziguze mbere nta muriro bafite. Ngo bateganyaga kujya bazireba hifashishijwe moteri, ariko nyuma basanze amavuta yo gushyira muri izo moteri na yo ahenda bituma zidakunda gukoreshwa.

Mudahemuka avuga ko haramutse habonetse umuriro icyo gikorwa cyagirira akamaro abaturage kubera ko babasha gukurikirana amakuru, bakamenya gahunda za Leta zihari, ndetse bakamenya n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu.

Bimenyimana Fidele, umukozi w’akarere ka Rutsiro wari ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo muhigo na we avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi utaboneka henshi mu karere ari imbogamizi, ariko bakaba barashishikarije abaguze izo nyakiramashusho kugura na moteri mu gihe bategereje ko umuriro uzabageraho.

Icyakora hari ahandi nko ku mirenge imwe n’imwe ndetse no ku nzu mberabyombi y’akarere usanga nta kibazo cy’umuriro bafite, ariko nyamara izo nyakiramashusho ntizirebwe. Bimenyimana avuga ko biterwa n’uko abenshi bahakorera baba bafite izabo mu ngo zabo bityo ntibitabire kujya kureba izo zaguzwe hagendewe ku mihigo y’akarere. Ngo hari n’ahandi mu bigo by’amashuri usanga mu biruhuko bitahira, ntihagire umukozi ubishinzwe uhasigara, bityo abaturage bahaturiye ntibabone uko bakurikirana gahunda za televiziyo.

Bimenyimana yaboneyeho kwibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze gushishikariza abaturage badafite inyakiramashusho mu ngo zabo kujya bagana ahabegereye haboneka izo zaguzwe hashingiwe ku mihigo kugira ngo bazibyaze umusaruro zibafashe kujijuka no kuzigama amafaranga bapfushaga ubusa mu tubari mu gihe nta kindi babaga bafite cyo gukora.

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012/2013, akarere ka Rutsiro kaje mu cyiciro cya kabiri n’amanota ari hagati ya 94% na 95%. Mu muhango wo gutangaza ibyavuye muri iyo mihigo y’uturere, umukuru w’igihugu yasabye ko gutanga amanota byajya bishingira ku bikorwa bifatika bigaragaza icyo byamariye abaturage mu kubateza imbere.

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>