Ngororero: Bamwe mubatuye akarere ka Ngororero ntiborohewe no kubona amakuru

map-ngororero

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bakomeje kuvuga ko bibagora kubona amakuru atangazwa n’ibinyamakuru hamwe n’amaradiyo na televiziyo byo mu Rwanda, kubera kutabasha gufatisha imirongo bikorera ho, ndetse hakaba ntabacuruza ibinyamakuru baba muri aka karere.

Muri aka karere, hamwe na hamwe ntibabasha kumva amaradiyo amwe namwe, aho ahenshi twageze mu mirenge itandukanye bavuga ko bumva radiyo y’abaturage ya Musanze, radiyo mariya n’andi maradiyo makeya cyane ugereranyije n’abarizwa mugihugu.

Hari aho usanga abaturage biyumvira amaradiyo yo mu gihugu cya repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, kubera ko ariyo bafatisha neza.

Uretse amaradiyo, muri aka karere ntibabasha kureba tereviziyo y’u Rwanda, ndetse ibi bikaba bimaze imyaka myinshi, ndetse ubu hari n’abavuga ko baguze za dekoderi (decodeur) ariko nabwo bakaba batabasha kubona tereviziyo.

Hari abavuga ko badatunze inyakiramajwi mungo zabo

Ntibyari bikunze kugaragara mu iki gihugu, aho usanga urugo rutagira inyakiramajwi (izi bita radiyo), ariko muri aka karere hari benshi batazitunze ndetse bamwe tukaba twaranabasuye mungo zabo. Bavuga ko bafite ikibazo cy’ubukene, bakaba batabasha kwigurira radiyo.

Kuri iki kibazo ariko, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka ngororero bwana Emmanuel Mazimpaka akaba avuga ko akarere kagerageza gushakira abaturage amikoro gafasha abatishoboye ndetse gatanga n’akazi mu bikorwa bitandukanye kubafite imbaraga kuburyo hari ikizere ko buri rugo ruzatunga inyakiramajwi.

Hari abaturage baduhamirije ko iyo bashaka kumva radiyo bajya kuyivumba mu baturanyi babo nkuko babyita. Umwe mu bakobwa twaganiriye ufite imyaka 28, avuga ko aheruka kumva radiyo mu myaka 5 ishize.

Muri kano karere, ibinyamakuru byandika bihagaragara ni mbarwa, kuko hacuruzwa Imvaho Nshya gusa, ibi nabyo bikababikiri inzitizi ku kubona amakuru ku baturage. Icyokora, akarere kashyize ho akanyamakuru kako kitwa :magirirane Magazine” gasohoka rimwe mu gihembwe aho umukozi w’akarere ubushinzwe avuga ko bakageza mu midugudu, ariko hari abaturage katarageraho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>