Abayobozi baraburirwa kutica itegeko ryerekeye kubona amakuru ku abanyamakuru

Umukozi ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko mu Rwego rw’Itangazamakuru Rwigenzura (Rwanda Media Commission)   Karima Luke Ibrahim araburira abayobozi kubahiriza itegeko ryerekeye kubona amakuru birinda gusohora abanyamakuru bashaka amakuru  mu gihe  bitabiriye  inama ziri  rusange.

 Abayobozi baraburirwa  kutica itegeko ryerekeye kubona amakuru ku abanyamakuru

Iyi nzobere mu mategeko  yemeza ko Leta ifite ubushake bwo guteza imbere itangazamakuru ashingiye ku mategeko yashyizweho ariko ngo haracyari imbogamizi z’imyumvire ya bamwe mu bayobozi  cyane cyane b’inzego batubahiriza itegeko ryerekeye  kubona amakuru aho bagisohora abanyamakuru mu nama kandi inama ari rusange.

 Abayobozi baraburirwa  kutica itegeko ryerekeye kubona amakuru ku abanyamakuru

Karima yagize ati: “Abantu bafite inzego bahagarariye bajye bitondera amategeko barebe uko yakabaye. Birababaje kuba uyu munsi dufite itegeko ryo kubona amakuru ariko ugasanga umuntu ntiyavuze ko inama iri bubere mu muhezo umunyamakuru aricaye wajya kumva ukumva aramuhagurukije.”

Yongeraho ati: “ iyo nama ntabwo aba ari iy’umunyamakuru si inama y’umuryango ni inama public, iba ari inama ireba ubuzima rusange, umunyamakuru nta kindi ashinzwe ni ukurengera inyungu za rubanda kumusohora mu nama utavuze ko iri mu muhezo ni amakosa akomeye cyane uba urimo kwica amategeko, abayobozi babyirinde.”

Ibi byabaye ku munyamakuru wa Kigali Today ukorera mu Karere ka Musanze mu cyumweru gishize ubwo yakurikiranaga inama yo gukemura ibibazo by’ingutu byashyikirijwe peresidansi n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ndayambaje Vincent   atanga itegeko ko umunyamakuru asohoka.

Agira inama abayobozi kumenyesha kare ko inama iba mu muhezo kandi bikaba byanditse, abanyamakuru basabwe kubuhariza ibyo ariko iyo bibaye kenshi inama zose zikitwa izo mu muhezo, ngo ibyo ni inkuru ubwabyo.

Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yateguwe na Pax-Press yibanze ku itegeko ryerekeye kubona amakuru yashojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30/04/2014 bavuga ko iryo tegeko ryakuyeyo icyuho cyari hagati y’ubuyobozi n’itangazamakuru.

Mushimiyimana Diane ni umunyamakuru wa City Radio ati: “ aha ryakuyeho icyuho gikunze kugaragara hagati y’abanyamakuru n’abayobozi by’umwihariko ntawatinya gutunga urutoki abayobozi b’uturere hahandi wamuhaga interview ugasanga mwanarwana…”

Mugenzi we witwa Ngenzi Thomas ukorera Radio Huguka ashimangira ko iryo tegeko ryafashije abanyamakuru kubona amakuru ku buryo bworoshye.

“Nk’umunyamakuru ufite igikoresho witwaza werekana ko ufite bwa burenganzira kandi bugenwa n’itegeko bunashyigikiwe na Leta kugira ngo ubashe kubona amakuru kandi ya makuru bigaragara ko agenewe abaturage si wa munyamakuru agenewe ni ukuvuga ngo iri tegeko rirafasha umunyamakuru gukora akazi ke neza.”

Itegeko nimero 04/2013 ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki 08/02/2013 rifatwa nk’intambwe ikomeye ishimangira iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda mu kubona amakuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>