Gutanga serivisi nziza si ugutwaza ba boss amasakoshi cyangwa kwicara utegereje abashyitsi- Impuguke

Gutanga serivisi nziza si ugutwaza ba boss amasakoshi cyangwa kwicara utegereje abashyitsi- Impuguke

Kwakira abantu neza harimo no kubasekera ! None se na byo ni PR ?

Nk’uko byakunze kugaragara ku bakora akazi ko guhuza inzego (Public Relations « PR »), mu ndimi z’amahanga ngo usanga bakora akazi katari akabo, ni ukuvuga kwereka no guherekeza abashyitsi aho bagomba guhabwa serivisi, gutwaza ba shebuja cyangwa se abakoresha babo amakoti n’amasakoshi ndetse n’ibindi bidakwiye ukora PR nko kwirirwa wicaye utegereje abaje bagana ikigo runaka.

Ubu mu rwanda usanga harashyizweho mu nzego za leta abashinzwe relation publique ariko ugasanga bitwa n’andi mazina nka guiche unique, cyangwa. Customer care izi nyito na zo ngo zikaba zipfobya ushinzwe PR kuko ubundi uyu PRO public relation officer ari we mukozi uba ashinzwe ubuzima bwose bw’ikigo cyangwa companyi runaka, mu mikorere yacyo n’ububanyi hagati yayo n’abakiriya.

Iyi ni nayo mpamvu ubu hamaze gushyirwa ahagaragara izina rishya rya PR mu kinyarwanda ari ryo « inozabubanyi ». Iyi nyito ishobora noneho se kugira icyo ihindura mu kwitiranya PRO n’ushinzwe gutwara amasakoshi ya boss  cyangwa ba nyamwari bashinzwe kwakiriza inseko nzia abakiriya?

Nk’uko bitangazwa n’impuguke zo muri kaminuza ya Ohayo muri leta zunze ubumwe za Amerika USA ngo n’iwabo niko byari bimeze ariko ubu PRO afatwa nk’umuntu ukomeye mu nshingano ze kuko iyo zipfuye, kompanyi cyangwa  ikigo bihomba ku buryo budasubirwaho.

Iyi se yaba ari imwe mu mpamvu kompanyi n’ibigo by’iwacu byaba bidatera imbere ?

« Yego rwose ! Nta nozabubanyi nta gutera imbere kw’ikigo cyangwa kompanyi kuko inozabubanyi rihuza ibikorwa by’imbere mu kigo n’inyuma yacyo » Dr.Jean Pierre UWIMANA umuyobozi wa GLMC.

Mu buhamya bwa Uwimana kandi yivugira ko ugereranyije n’ibyo yakoze ubwe ubwo yakoraga akazi k’inozabubanyi ntaho bihuriye n’ukuri kuzuye kuko ngo atari yarabyize, gusa ngo akaba ashima Imana ko mu rwanda hari amashami muri za Kaminuza yigisha inozabubanyi ari naho ashingira avuga ko bizageraho bigakosoka.

Cyakora ngo ni ugushyiraho umuhate kuko baba abakora akazi k’inozabubanyi yaba na ba shebuja benshi batumva agaciro karyo kimwe no kuba hari abakoresha badashaka kuva ku izima ngo bagaragze uko ibigo byabo bihagaze ahanini kubera gutinya ko bagaragaje intege nke zabo byahombya ikigo.

Nk’uko impuguke mu bya PR akaba umwalimu muri kaminuza gaturika ya kabgayi Dr NZAHUMUNYURWA P. Claver abivuga, gutinya kugaragaza isura y’ikigo ngo byaba birushaho kugihombya cyane kuko nta makuru yacyo agera ku bakiriya yaba anenga cyangwa ashima.

Iyi ikaba ari inzitizi mbi cyane ku buzimwa bw’ikigo kuko gisa nk’igikorera mu mwijima. Abanyeshuri, biga ibijyanye na PR bon go batangiye kugira icyizere cy’aho bagana nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe ibiganiro muri za kaminuza bigamije gusuzuma uko PR wo mu gihe kiri imbere yarushaho gukorera ikigo ashinzwe kuruta kukibera umulimbo.

Ibi ngo bikazabasha kugerwaho mu gihe abafite aho bahurira n’uyu mwuga bishyira hamwe kugirango bagaragarize icyarimwe agaciro k’umwuga wabo

Cyakora impuguke mu bya PR zivuga ko byose bishoboka kuko n’ahandi byagoranye ariko kubera agaciro PR ifite bikarangira abayizitira bavuye ku izima nk’uko Dr Chanon ufasha abanyeshuri mu bya PR mu ishuri gaturika rya Kabgayi ICK abitangaza, kandi agasezeranya abanyeshuri ko batagomba gucika intege ahubwo ko bagomba kurushaho kuzirikana ibitaragenze neza bagamije kubihindura. Ibi bizavana ba PR ku kazi ko gutanga kalibu ahubwo bakorere ikigo cyabo ibijyanye n’inshingano nyirizina za PRO.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>